Icyivugo cy'inturo :

Ni inturo y’umujinya

Ya Rutigerera igicuku

Yenze ibara ry’igishwi n’ikibiribiri

Ihirika mu Buranga

Itunguka kwa Nzogiroshya

Ibona Kibamba yaraye ku mutambika w’urusende

Rusake ihina ibikwoha

Ikubiramo ibirokoroko iramiraza

Imbeba yaraye mu muheno

Iti «ngiye kubaza ibyo!»

Iyikoma ijanja

Iheruka gukoma ejo

Yigira mu Cyibumba kwa Nyamurinda

Kwirira uduhirivi two mu rubingo.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo «inturo ntimenya aho yafashe inkoko.»

Mu kinyarwanda baca umugani kandi ngo «intumbi y’inturo ntishira amabinga.»