Ni inturo y’umujinya
Ya Rutigerera igicuku
Yenze ibara ry’igishwi n’ikibiribiri
Ihirika mu Buranga
Itunguka kwa Nzogiroshya
Ibona Kibamba yaraye ku mutambika w’urusende
Rusake ihina ibikwoha
Ikubiramo ibirokoroko iramiraza
Imbeba yaraye mu muheno
Iti «ngiye kubaza ibyo!»
Iyikoma ijanja
Iheruka gukoma ejo
Yigira mu Cyibumba kwa Nyamurinda
Kwirira uduhirivi two mu rubingo.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo «inturo ntimenya aho yafashe inkoko.»
Mu kinyarwanda baca umugani kandi ngo «intumbi y’inturo ntishira amabinga.»